Jeremiah 11:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Jyewe Uhoraho Nyiringabo narawuteye, ni jye kandi uwuteje ibi byago, kubera ibibi Abisiraheli n'Abayuda bakoze. Barandakaje, ubwo batambiraga Bāli ibitambo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Umugaba w’ingabo waguteye, ni we uguteje icyago kubera ikibi abantu ba Israheli n’aba Yuda bakoze; kuko bamucumuyeho, igihe batwikiraga ibitambo Behali.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Nyiringabo waguteye nk'imbuto none agutegekeye ibyago, aguhoye ibyaha by'inzu ya Isirayeli n'iby'inzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga Bāli imibavu.