Jeremiah 11:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nari meze nk'umwana w'intama utuje bajyanye mu ibagiro, sinari nzi ko ari jye bagambanira. Baravugaga bati: “Nimureke turimbure igiti n'imbuto zacyo. Reka tumwice, izina rye rye kuzongera kwibukwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nari meze nk'umwana w'intama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n'imbuto zacyo, tumuce mu gihugu cy'ababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.”