Jeremiah 11:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndasenga nti: “Uhoraho Nyiringabo, ni wowe mucamanza utabera, usuzuma imitima y'abantu ukamenya ibyo bibwira. Nishyize mu maboko yawe, ntegereje kureba uko uzampōrera.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n'impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.