Jeremiah 11:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo nzasohoza Isezerano nagiranye na ba sokuruza, ryo kubaha igihugu gitemba amata n'ubuki, ari na cyo murimo kugeza magingo aya.’ ” Maze ndamusubiza nti: “Nibibe bityo Nyagasani.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
noneho mbone kurangiza isezerano nagiriye ku mugaragaro abakurambere banyu, ryo kubaha igihugu gitemba amata n’ubuki; kandi ubu ngubu akaba ari mwe mugituye.’» Nuko ndasubiza nti «Ni byo koko, Uhoraho!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruza yo kubaha igihugu cy'amata n'ubuki nk'uko biri n'uyu munsi.’ ”Nuko ndamusubiza nti “Birakabaho, Nyagasani.”