Jeremiah 12:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho we, uri intungane, nyamara mfite icyo ngushinja. Koko rero ndashaka kukubaza ibyerekeye ubutabera. Ni kuki imikorere y'abagome ibahira? Ni kuki abahemu bahirwa?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wowe Uhoraho, uri intungane! Nyamara ariko ndashaka kugira icyo nkuburanya. Ni koko, ndagira ngo tujye impaka ku bibazo bimwe na bimwe. Ni kuki imigambi y’abagome ibahira? Ni kuki abagambanyi bose bamererwa neza?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby'imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?