Jeremiah 12:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bagome nibimenyereza imigenzereze y'abantu banjye, bakarahira bavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho’, nubwo bigeze kwigisha abantu banjye kuramya Bāli, bazabarirwa mu banjye kandi bazagira ishya n'ihirwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibitoza kwitwara neza nk’umuryango wanjye, bakageza aho barahira izina ryanjye bati «Mu izina ry’Uhoraho muzima», mbese bakagenza nk’uko bigishije umuryango wanjye kurahira mu izina rya Behali, bityo bazashobora gutura mu muryango wanjye rwagati.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk'uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.