Jeremiah 12:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese igihugu kizageza ryari kuba mu cyunamo, n'ibyatsi byo mu mirima bikuma? Dore inyamaswa n'inyoni birapfa kubera ububi bw'abatuye igihugu. Baravuga bati: “Imana ntireba ibyo dukora!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari, ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana? Inyamaswa zose zirarimbutse, kubera ubugome bw’abaturage bayo, bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.» (Uhoraho:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibiguruka birahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”