Jeremiah 12:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Niba usiganwa n'abanyamaguru ukananirwa, uzabasha ute gusiganwa n'abagendera ku mafarasi? Niba udafite amahoro mu gihugu kirimo umutekano, uzifata ute mu mashyamba ya Yorodani?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba wiruka n’abanyamaguru bakakunaniza, uzashobora ute gusiganwa n’amafarasi? Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze, uzifata ute mu nzitane za Yorudani?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?