Jeremiah 13:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bantu babi banze kunyumvira barinangira, bayoboka izindi mana, barazikorera kandi barazisenga. Ni cyo gituma bazamera nk'uyu mukandara utagifite akamaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
uyu muryango mubi, wanze kumva amagambo yanjye, ugakomeza kunangira umutima, ukiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo ubiyoboke kandi unabipfukamire. Uragahinduka nk’uwo mukandara utagifite akamaro!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n'imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk'uwo mushumi utakigira icyo umara.