Jeremiah 13:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko umuntu akenyeza umukandara agakomeza, ni ko nikomerejeho cyane Abisiraheli n'Abayuda bose. Kwari ukugira ngo bampeshe ikuzo n'icyubahiro, nyamara banze kunyumvira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’uko umuntu akenyera umukandara, nanjye nari nariziritse ku bantu ba Israheli n’aba Yuda, kugira ngo bambere umuryango, ubwamamare, ikuzo n’umutako, ariko bo banze kunyumva. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Erega nk'uko umushumi ufata mu rukenyerero rw'umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n'inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugira ngo bambere ubwoko n'izina, n'ishimwe n'icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’ ”