Jeremiah 13:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose nzabateza umwiryane, ndetse n'ababyeyi n'abana. Impuhwe cyangwa imbabazi ntibizambuza kubarimbura.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabahuramo umwiryane, abagabo n’abahungu babo bose hamwe bacagagurane — Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ari impuhwe, ari amatakirangoyi cyangwa imbabazi, ntibizambuza kubarimbura.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzabatera kuvunagurana, ndetse abana na ba se. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzabababarira, sinzagira abo ndeka, sinzabagirira imbabazi zambuza kubarimbura.’ ”