Jeremiah 13:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nimutumvira iyi miburo, nzajya ahirengeye ndire, nzarizwa n'ubwirasi bwanyu. Nzarirana umubabaro amarira atembe, nzarizwa n'uko abantu b'Uhoraho bajyanywe ho iminyago.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimudatega amatwi, nzigunga mu mfuruka yanjye, maze kubera ako kababaro, amaso yanjye azengemo kandi ahongoboke amarira, kuko ubushyo bw’Uhoraho bujyanywe bunyago!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutima ahiherereye ndizwa n'ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kuko umukumbi w'Uwiteka wajyanywe ho iminyago.