Jeremiah 14:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu jyewe Uhoraho mbabwiye ibyo ngiye gukorera abo bahanuzi bitwaje izina ryanjye, kandi nta cyo nigeze mbatuma. Nyamara bavuga yuko intambara n'inzara bitazagera muri iki gihugu, nzabarimbuza intambara n'inzara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Abo bahanuzi bahanura mu izina ryanjye ntarabohereje, n’ubwo babeshya ko inkota n’inzara bitazatungura iki gihugu, ahubwo ni bo inkota n’inzara bizatsemba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n'inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n'inzara.’