Jeremiah 14:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bahanuriye na bo bazapfa rumwe na bo. Imirambo yabo izajugunywa mu mayira yo muri Yeruzalemu kubera intambara n'inzara, ntihazasigara n'uwo kubahamba. Ibi bizagera kuri bose: abagore babo n'abahungu n'abakobwa babo, nzabaryoza ubugome bwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bahanuriwe na bo, bazararikwa mu mayira ya Yeruzalemu bazize inzara n’inkota. Nta muntu n’umwe bazabona wo kubahamba, ari bo ubwabo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. Bityo nzabacubanurireho ntyo ubugome bwabo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z'i Yerusalemu bazize inzara n'inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.