Jeremiah 14:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ngiye ku gasozi mbona abishwe n'inkota, iyo ngiye mu mujyi mbona abishwe n'inzara. Abahanuzi n'abatambyi bakomeza umurimo wabo, nyamara ntibazi icyo bakora.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe.» (Rubanda:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n'inzara. Umuhanuzi n'umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’ ”