Jeremiah 14:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, mbese watereranye u Buyuda? Mbese wazinutswe abatuye Siyoni? Kuki waduteje ibyago bidakira? Twari twizeye kugira amahoro, nyamara nta cyiza twabonye. Twari dutegereje gukizwa, nyamara twugarijwe n'ibidutera ubwoba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Waba se waratereranye Yuda, Siyoni ukaba warayizinutswe? Ni kuki uduteza ibyago bidakira? Twari twiringiye amahoro, none nta n’icyiza tubona, igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni? Kuki wadukubise tukabura urukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukira none haje kwiheba!