Jeremiah 14:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wowe Byiringiro by'Abisiraheli, Umucunguzi wacu mu gihe cy'amakuba, kuki wifata nk'umushyitsi muri iki gihugu? Kuki uri nk'umugenzi ushaka icumbi?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mizero ya Israheli, wowe ukiza mu gihe cy’amagorwa, ni kuki wakwitwara nk’umunyamahanga mu gihugu, cyangwa umugenzi ushaka icumbi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cy'amakuba kuki waba umeze nk'umushyitsi mu gihugu, nk'umugenzi uraye ijoro rimwe gusa?