Jeremiah 14:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuki umeze nk'umuntu wumiwe? Kuki uri nk'intwari idashobora gutabara? Nyamara Uhoraho uri kumwe natwe, turi abantu bawe ntudutererane.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni kuki wakwitwara nk’umuntu wakangaranye, cyangwa intwari itagishoboye gukiza? Nyamara ariko, Uhoraho, uri muri twe rwagati, twitiriwe izina ryawe: sigaho kudutererana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuki wamera nk'umuntu wumiwe, nk'intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.