Jeremiah 15:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Kabone n'iyo Musa na Samweli bampagarara imbere bakantakambira, sinagirira imbabazi buriya bwoko. Vana abo bantu imbere yanjye bagende.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho arambwira ati «Kabone n’aho Musa na Samweli baba bampagaze imbere, nta bwo nagirira impuhwe bariya bantu. Bankure imbere bamvire aha!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.