Jeremiah 15:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeremiya aravuga ati: “Mbega ngo ndagusha ishyano! Mbese mama yambyariye iki? Igihugu cyose kiranyamagana, abantu bose barampagurukiye. Ntawe nagujije cyangwa nagurije, nyamara bose baramvuma.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye! None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza. Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize, ariko bose baramvuma!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma.