Jeremiah 15:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aransubiza ati: “Nungarukira nzakugarura, nzongera nkugire umugaragu wanjye. Nuvuga amagambo nyayo atari amahomvu, uzongera umbere umuhanuzi. Abantu bazakugana, nyamara si wowe uzabasanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, Uhoraho avuze atya: Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere. Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu, umunwa wawe uzaba uwanjye. Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.