Jeremiah 15:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nibakubaza bati: ‘Turerekeza he?’, uzabasubize uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze: abagenewe gupfa nibapfe, abagenewe kwicishwa inkota ibice, abagenewe kwicwa n'inzara nibice, abagenewe kujyanwa ho iminyago, nibajyanwe ho iminyago.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibakubaza bati ’None se ubu tujye he?’, uzabasubize uti ’Uhoraho avuze atya: abagenewe gupfa, bazapfa! abagenewe kwicishwa inkota, bazazira inkota! abagenewe kwicwa n’inzara, bazazira inzara! abagenewe kujyanwa bunyago, bazajyanwa bunyago!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n'abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n'inzara, n'abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’