Jeremiah 15:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzaguhagarika nk'urukuta rw'umuringa imbere yabo, bazakurwanya nyamara ntibazagutsimbura. Nzaba ndi kumwe nawe nkurengere ngukize.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa. Bazakurwanya, ariko nta cyo bazagukoraho; humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure. Uwo ni Uhoraho ubivuze!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.