Jeremiah 15:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabagosora nk'abagosora ingano, nzabatatanyiriza muri buri mujyi mu gihugu. Abantu banjye narabatsembye mbamaraho urubyaro, nyamara ntibahinduye imigenzereze yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nabagoshoje intara, mbatatanyiriza mu midugudu yo mu gihugu. Umuryango wanjye ndawutsemba, nywuvutsa abana, ariko ntiwahinduye imyifatire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nabagoshoje intara mu marembo y'igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo.