Jeremiah 15:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzagwiza abapfakazi babe benshi, bazaba benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja. Ababyeyi b'abana bakiri bato nzabateza umurimbuzi, nzamubateza ku manywa y'ihangu, nzabateza umubabaro n'ubwoba bibagwe gitumo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nagwije umubare w’abapfakazi, baruta ubwinshi umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. Ku manywa y’ihangu, nazanye umurimbuzi, atera nyina w’umusore w’indwanyi, namuguye gitumo mugusha mu gihirahiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w'abasore nabateje umurimbuzi ku manywa y'ihangu, nabatunguje ubwoba n'umubabaro.