Jeremiah 15:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore wari ufite abana barindwi acitse intege, arahumeka nk'ugiye gupfa. Umucyo we uzayoyoka ku manywa y'ihangu, azakorwa n'isoni yumirwe. Abarokotse nzabagabiza abanzi babo, nzababagabiza babicishe inkota.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwabyaye abahungu barindwi yacitse intege, arahumekana impumu. Izuba rye ryarenze amanywa ava; yakozwe n’isoni, aramwaragurika. Ibyo bari basigaranye, ngiye kubigabiza inkota n’ibitero by’abanzi babo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! (Yeremiya:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n'isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere y'ababisha babo.” Ni ko Uwiteka avuga.