Jeremiah 16:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Numara kubwira aba bantu aya magambo bazakubaza bati: ‘Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduteza ibyago bikomeye bitya? Igicumuro cyacu ni ikihe? Ni cyaha ki twakoreye Uhoraho Imana yacu?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Numara kugeza kuri abo bantu aya magambo yose, maze bakakubaza bati ’Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduterereza icyago gikomeye gityo? Icyaha cyacu ni ikihe? Ni ikihe gicumuro twagiriye Uhoraho Imana yacu?’,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’