Jeremiah 16:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, ni wowe mbaraga zanjye n'ubwihisho bwanjye, ni wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy'amakuba. Amahanga azakugana, azaturuka mu mpera z'isi avuga ati: “Ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse imana z'ibinyoma, nta kindi bari bafite uretse ibigirwamana bitagira umumaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye, n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba; ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi azaza asanga, avuga ati «Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane, ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n'igihome cyanjye, n'ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera z'isi avuga ati “Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby'ubusa, ni ibintu bitagira umumaro.