Jeremiah 16:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazapfa kubera indwara simusiga kandi nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe, bazaba nk'ibishingwe biri hasi. Bazicwa n'inkota n'inzara, imirambo yabo iribwe n'inkongoro n'inyamaswa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazamarwa n’inzara, ntibazaririrwa cyangwa ngo bahambwe; bazahinduka ifumbire y’ubutaka. Bazarimburwa n’inkota n’inzara; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Bazapfa urupfu n'agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk'amase kandi bazarimbuzwa inkota n'inzara, n'intumbi zabo zizaba inyama z'ibisiga byo mu kirere n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”