Jeremiah 16:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yongera kumbwira ati: “Ntukinjire mu rugo rurimo icyunamo, ntuzabaririre, ntuzifatanye na bo mu kababaro. Koko rero aba bantu nabimye amahoro n'impuhwe nari mbafitiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Uhoraho avuze atya: Ntuzinjire mu nzu ikoraniwemo n’abari mu cyunamo, ntuzajye mu mihango y’ihamba, kandi bariya bantu ntuzigere ubaririra, kuko uriya muryango nywunyaze amahoro nawuhaye, hamwe n’ubudahemuka n’impuhwe nari nywufitiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n'ineza n'imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.