Jeremiah 16:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta muntu uzagemurira ibyokurya abari mu cyunamo ngo abahumurize, nta n'uzahumuriza uwapfushije se cyangwa nyina amuha icyo kunywa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta wuzamanyura umugati ngo ahe uri mu cyunamo kugira ngo amukomeze mu kababaro k’uwe wapfuye; yaba yapfushije se cyangwa nyina, nta n’uzamutura inkongoro y’ikiyagano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nta bazamanyura umutsima wo guhumuriza abaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumuriza ku bwa ba se cyangwa ba nyina.