Jeremiah 17:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hariho umuntu wikungahaza mu buryo bubi, uwo ameze nk'inyoni irarira amagi itateye. Amaherezo ubwo bukungu bumuca mu myanya y'intoki, apfa ameze nk'ikiburabwenge.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’uko inkware irarira ayo itateye, n’uwakijijwe n’ubuhendanyi ni ko ameze; umukiro we umusiga mu bukwerere, amaherezo agahinduka igishushungwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw'amahugu ni nk'inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe, hanyuma azaba umupfapfa.