Jeremiah 17:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantoteza nibakorwe n'isoni, nyamara ntundeke ngo nkorwe n'ikimwaro. Abantoteza ubakangaranye, nyamara ntundeke ngo nkangarane. Ubateze umunsi w'amakuba, ibyago byabo ubikube kabiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantoteza, ni babe ari bo bakorwa n’isoni, aho kuba ari jyewe umwara! Ni babe ari bo bakangarana, aho kuba ari jyewe uhindagana! Baterereze umunsi w’amakuba, ubarimbuze icyago gikubye kabiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakuke umutima ariko jye ne gukuka umutima, ubazanire umunsi w'ibyago kandi ubacemo ibyuho bibiri.