Jeremiah 17:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ntihazabura abami bazasimburana ku ntebe ya Dawidi bazanyura mu marembo y'uyu mujyi hamwe n'ibyegera byabo. Bazinjira bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, bashagawe n'ibyegera byabo n'abantu b'u Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu, bityo uyu mujyi uzaturwa iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ni bwo abami bicaye ku ntebe ya Dawudi bazinjirira mu marembo y’uyu mugi bashagawe n’abatware babo. Abo bami bazinjira bari mu magari y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’abatware babo, n’abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, maze uyu mugi uzahore utuwe ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni bwo abami n'ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y'intambara no ku mafarashi bo n'ibikomangoma byabo, n'abantu b'u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka.