Jeremiah 17:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Abantu bazaturuka mu mijyi y'u Buyuda no mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu ntara y'Ababenyamini, no mu bibaya by'imisozi y'iburengerazuba, no mu gihugu cy'imisozi no mu majyepfo. Bazaza mu Ngoro yanjye bazanye ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, n'amaturo y'ibinyampeke n'imibavu ihumura neza, n'ibitambo byo kunshimira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mu migi ya Yuda n’ahakikije Yeruzalemu, mu gihugu cya Benyamini, mu karere k’imirambi n’ak’imisozi miremire no muri Negevu, hazaturuke abantu bazanywe no gutura ibitambo bitwikwa, n’iby’ubuhoro, bazose n’imibavu, kugira ngo bashimire Uhoraho mu Ngoro ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bazaturuka mu midugudu y'u Buyuda n'ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy'Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n'ikusi, bazanye ibitambo byoswa n'ibindi bitambo n'amaturo y'ifu n'imibavu, bazanye n'ibyo gushima mu nzu y'Uwiteka.