Jeremiah 17:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nimutanyumvira ngo muzirikane umunsi w'isabato wanyeguriwe, ntimureke kwikorera imitwaro no kuyinjiza mu marembo ya Yeruzalemu ku munsi w'isabato, nzacana umuriro utazima mu marembo ya Yeruzalemu, utwike amazu ntamenwa yaho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w'isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y'i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongeza umuriro mu marembo yaho uzatwika amanyumba y'i Yerusalemu, kandi ntabwo uzazimywa.’ ”