Jeremiah 17:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bayuda mwe, imisozi yanjye n'imirima yayo nzabigabiza abanzi, ubutunzi bwanyu n'ubukungu bwanyu bwose nzabigabiza ababisahura, nzabagabiza n'ahasengerwa hanyu, nzahabagabiza kubera ibyaha mwakoreye mu gihugu cyanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baturage ba Yuda mwe, ubukungahare bwanyu n’umutungo wanyu wose, nzabitegeza ababinyaga, kubera ibyaha mwakoreye mu masengero y’ahirengeye, aho ari hose, mu gihugu cyanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n'ubutunzi bwawe bwose n'ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose.