Jeremiah 17:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzanyagwa igihugu nabahaye, muzaba inkoreragahato z'abanzi banyu mu gihugu mutazi. Koko mwarandakaje bikomeye, uburakari bwanjye buzahora bugurumana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzanyagwa umurage nari narabahaye; nzabagira abacakara b’abanzi banyu mu gihugu mutazi, kuko mwatumye umuriro w’uburakari bwanjye ugurumana, ukazatwika ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka.