Jeremiah 17:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi, gishora imizi hafi y'amazi. Iyo izuba ricanye nta cyo kikanga, amababi yacyo ahora atohagiye, iyo amapfa ateye ntikibura kwera imbuto.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko azahwana n'igiti cyatewe hafi y'amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”