Jeremiah 18:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara abantu banjye baranyibagiwe, bosereje imibavu ibigirwamana bitagira umumaro. Byabateye guteshuka mu migenzereze yabo ya kera, byatumye banyura mu nzira zidatunganye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara umuryango wanjye wo, waranyibagiwe, utwikira imibavu ibidafite akamaro, bituma uteshuka inzira zawo, inzira za kera na kare, maze uyoboka amayira n’imihanda idatunganye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z'ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw'iruhande, inzira zidatumburutse,