Jeremiah 18:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingo zabo nizijye mu cyunamo, ubateze ibitero bibatunguye. Koko bancukuriye urwobo ngo ngwemo, bateze imitego aho nyura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iwabo hazacure imiborogo, igihe uzaba ubateje igitero kibatunguye, kuko banteze imitego ngo bamfate bayiteze aho nyura hose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwo uzabatunguza igitero, kuko bacukuye urwobo rwo kuntega, n'ibirenge byanjye babiteze imitego.