Jeremiah 18:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mbese murasanga ntashobora kubagenza nk'uko uriya mubumbyi yabikoze? Nk'uko afata ibumba mu biganza bye, ni ko namwe mumeze mu biganza byanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — murakeka ko ntabagira nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe.