Jeremiah 19:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo aravuze ngo: Nzarimbura aba bantu n'uyu mujyi nk'uko iki kibindi kijanjaguritse ntikibe cyakongera gusubiranywa. Bazahamba imirambo yabo i Tofeti kugeza igihe bazabura aho bahamba.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze ubabwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nzarimbura uyu muryango n’uyu mugi, nk’uko bajanjagura ikibindi cy’umubumbyi nticyongere gusanwa ukundi. I Tofeti na ho hazahinduka irimbi, kuko aho bahambaga hazaba hababanye hato.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n'uyu umurwa nk'umena ikibumbano cy'umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’