Jeremiah 2:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ububi bwanyu nibubahane, ubugambanyi bwanyu nibubashinje. Bityo muzamenya ko ibyo mukora ari bibi kandi bibabaje, muzamenya ko ari bibi kwimūra Uhoraho Imana yanyu. Koko rero ntimukinyubaha. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uragahanirwa ubugome bwawe, maze ubugambanyi bwawe uburyozwe! Iyumvishe ukuntu ari bibi kandi bibabaje kuba warihakanye Uhoraho Imana yawe, maze wangera imbere ntuhinde umushyitsi! Uwo ni Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ububi bwawe buzaguhana n'ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.