Jeremiah 2:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bisiraheli mwe, nimureke kurushya ibirenge byanyu, nimureke kumisha umuhogo wanyu. Nyamara muravuga muti: ‘Nta cyo bitwaye! Dukunda imana z'amahanga tuzaziyoboka.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Reka kwirukanka utyo, utava aho ubura epfo na ruguru, n’umuhogo wawe ukumagara. Ariko uravuga uti «Biramaze! kuko nkunda abanyamahanga, kandi nkaba nshaka kubayoboka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n'ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z'abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’