Jeremiah 2:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Babwira igiti bati: ‘Uri data!’ Babwira n'ibuye bati: ‘Ni wowe watubyaye!’ Koko rero banteye umugongo ntibakinyitaho, nyamara iyo bari mu kaga barantakambira bati: ‘Ngwino udutabare.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barahura n’igiti bakakibwira ngo «Uri data!» babona ibuye bati «Ni wowe wambyaye!» Banteye umugongo aho kunyerekeza amaso, nyamara kandi basumbirizwa n’ibyago, bakantakambira ngo «Haguruka udukize!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
babwira igishyitsi cy'igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n'ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteye umugongo, ariko mu gihe cy'amakuba yabo bazavuga bati ‘Haguruka udukize.’