Jeremiah 2:31 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero nimuzirikane Ijambo ry'Uhoraho ubabwira ati: “Mwa Bisiraheli mwe, hari ubwo nigeze mbabera nk'ubutayu? Mbese naba narababereye nk'igihugu cy'icuraburindi? Ni kuki abantu banjye bavuga bati: ‘Tuzakora icyo dushaka ntituzakugarukira?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, bantu b’aya magingo, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Israheli se naba nayibereye ubutayu, cyangwa igihugu cy’umwijima? Ni iki se gituma umuryango wanjye uvuga uti «Tuzigira aho dushaka, ntituzakugarukira ukundi?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yemwe ab'iki gihe, nimwitegereze ijambo ry'Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeli ubutayu, cyangwa igihugu cy'umwijima w'icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukaho ukundi’?