Jeremiah 2:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese umukobwa w'inkumi yakwibagirwa imirimbo ye? Mbese umugeni yakwibagirwa imitamirizo ye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe kenshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umukobwa ukiri muto yakwibagirwa imirimbo ye, cyangwa se uwashyingiwe akibagirwa umweko we? Nyamara umuryango wanjye waranyibagiwe, hashize igihe kirekire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.