Jeremiah 2:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabazanye mu gihugu kirumbuka, nakibazanyemo ngo mutungwe n'imbuto zacyo, nakibazanyemo ngo mutungwe n'imbuto zacyo n'ubwiza bwacyo. Nyamara mwageze mu gihugu cyanjye muragihumanya, igihugu cyanjye mwagihinduye ikizira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nabazanye mu gihugu cy’uburumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo, muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n'ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.