Jeremiah 20:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndumva abantu benshi bamvuga bati: “Akwiza iterabwoba impande zose, nimuze tumurege tumushinje.” Abari incuti zanjye na bo bategereje ko nteshuka, baravuga bati: “Hari ubwo yateshuka tukamwihimura.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!» Abahoze ari incuti zanjye, bari barekereje ko nagwa, bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko numvise benshi bansebya, n'ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.”